Bang Media

Gukuramo Inda: Icyo Amategeko y'u Rwanda Abivugaho

Gukuramo Inda
INGINGO ZIVUGA KU "GUSAMA, GUKURAMO INDA"

Ingingo: 4
Buri mwana afite uburenganzira bwo kubaho kuva agisamwa. Gukuramo inda ku bushake birabujijwe keretse gusa ku mpamvu no mu buryo biteganywa n'amategeko.


Ingingo: 30
Uwikuyemo inda ku bushake ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka itanu kugezaku myaka cumi n'itanu.
Uwagerageje gukuramo inda ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu.
Hitawe ku nyungu z'umwana, icyo gihano kivugwa mu gika cya kabiri cy'iyi ngingo gisubikwa mu gihe kingana n'amezi cyangwa imyaka yakatiwe n'urukiko.



Ingingo: 31
Uzakuramo umugore inda ariko nyir'ubwite atabyemeye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri kugeza kuri burundu.
Mu gihe babyemeranyijweho, uzamukuramo inda azahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka cumi n'itanu.
Iyo nyiri ukuyimukuramo atabigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

Source

No comments: