Bang Media

Agakingirizo:Ibisubizo 10 K'Umukunzi Urwanya Agakingirizo

Agakingirizo
Nta ndwara nkizo mfite ! Ntago unyizeye ? “Ndakwizeye rwose, ariko buriwese ashobora kurwara virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina. Gukoresha agakingirizo ni imwe mu nzira zo kwirinda no kurinda ubuzima bwacu.”

“Ntabwo nkunda gukora imibonanompuzabitsina niyi shashi. Ntago ari kimwe niyo itariho.” “Gukoresha agakingirizo nibwo buryo bwonyine butuma ndyoherwa" n’imibonanompuzabitsina kandi ndabikwijeje biraza kumera neza nkaho ntako twakoresheje ! Kandi biratuma buri wese yita kuwundi nta kindi kiduhangayikishije nko kwandura indwara cg gutwita n’ibindi.”

“Ndi(cg uri) ku miti iringaniza imbyaro” “Ariko ibyo ntibiturinda virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,niyo mpamvu nifuza ko twirinda twembi.”

Ko nta gakingirizo nagendanye.” “Njye agakingirizo ndagafite ngaka.”

Ntago nzi kugakoresha.” “Ndabikwereka-urashaka ko nkwakwambika ? ni nabyiza kurusha uko wakiyambika !”

Mbabarira uyu munsi ntidukoreshe agakingirizo.” “None ko bisaba inshuro imwe kugirango umuntu arware sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina cyangwa se gutwita.ntago nakora imibonano mpuzabitsina kereka nzi neza ko nta ngaruka byantera.”

Nta wundi uratuma nkoresha agakingirizo.” “Ibi ni ibireba njye nawe…kandi ntago nzakora na rimwe imibonanompuzabitsina ntikingiye.nshobora kukwereka ko byagenda neza tugakoresheje.”

ubundi se ko ubwa mbere ntako twakoresheje” “ubwa mbere nakoze amakosa akomeye cyane ariko nyuma yuko ntangaruka zimbayeho nafashe icyemezo ntakuka cyo kutazongera kuyikora nta gakingirizo”

N’utwita tuzashyingiranwa ntiwemera ko ngukunda ?” “Ndabyemera urankunda ariko se twabanje tugashyingiranwa ubundi tukabyara ko aribyo byiza. Uragirango tuzakore ibintu huti huti tubikore nabi ?”

Niba utanyizera rero turekane burundu.” Erega iyo tudakoresheje agakingirizo bituma mbihirwa kubera ukuntu mba mpangayikishijwe n’ingaruka zatubaho bityo kandi nawe sinkuryohereze.

Source

  1. Kwifata, kudacana inyuma no gukoresha agakingirizo mu ndwara ...

    rwanda.thebeehive.org/content/124/2873
    Kwifata, kudacana inyuma no gukoresha agakingirizo mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
  2. Bamwe mu batuye mu cyaro ntibaritabira gukoresha agakingirizo - IZUBA

    www.izuba.org.rw/index.php?issue=482...
    Bamwe mu batuye mu cyaro ntibaritabira gukoresha agakingirizo kubera imyumvire inyuranye. Turaturanye Jean de Dieu umukozi wa PSI ushinzwe gutanga ...
  3. Ibisubizo 10 wakwifashisha kugirango wumvishe umukunzi wawe ...

    www.isanzure.com/spip.php?article7
    Gukoresha agakingirizo ni icyubahiro n'inshingano byawe ni by'uwo mukorana imibonano mpuzabitsina.mbere yo kwiyemeza gukora imibonano mpuzabitsina ...
  4. Abadepite bigishije gukoresha agakingirizo - ::ORINFOR - Rwanda ...

    www.orinfor.gov.rw/.../news.php?type...3...
    8 Dec 2010 – N'ubwo ibyo gukoresha agakingirizo bitakunze gushigikirwa cyane n'abanyamadini, uwari uhagarariye ihuriro ry'amadini rigamije kurwanya SIDA ...
  5. IsokoYacu Social - Kwigisha Urubwiruko Gukoresha Agakingirizo ...

    isokoyacu.com/.../content.php?...Gukoresha-Aga...
    24 Feb 2011 – Ikiganiro mpaka mu kumenya uburyo bukwiye gukoreshwa mu kurwanya SIDA. Kwifata. Gukoresha agakingirizo.

No comments: