Bang Media

Impamvu 6 Zituma Abantu Bifuza Gushinga Urugo

gushinga urugo
Gushaka ni kimwe mu bintu byerekana urukundo ruba ruri hagati y’umugabo n’umugore cyangwa se umusore n’inkumi maze rukajya ku mugaragaro abantu bakabimenya. Mu masezerano y’ urukundo buri wese yemerera undi ko bazabana mu byiza no mu bibi, mu bukire no mu bukene, barwaye cyangwa se ari bazima. Abenshi banongeraho ko bazabana kugeza bapfuye. Ibi ubibonye cyangwa ubyumvise ushobora kugira ngo biroroshye, ariko ntabwo ari ibintu byoroshye kugirango abantu bazabashe kubana mu mahoro no mu munezero w’urugo kugeza bapfuye kuko harimo nabo binanira bagatandukana kandi bari babyiyemeje.

Dore zimwe mu mpamvu zituma abantu bashaka umugabo cyangwa umugore.

1. Gukunda no gushaka gukundwa

Abantu bakundana iyo batarabana cyangwa se batarashakana ntibishimira uburyo baba banyemo kuko bataba babana iminsi yose. Ikindi kandi banafata umwanya wo gutekereza uko abandi bababona; ibi rero bimarwa no kubana kuko ari bwo buri wese yumva akunzwe ndetse akanabyiyumvamo nta n’ikindi yikanga .

2.Gushaka umuketakano no kwitabwaho bihagije

Iyo umuntu ashatse aba yumva afite umutekano uhagije mu buryo bitandukanye. Abagore cyane cyane iyo barongowe baba bumva bacitse ibibazo byinshi kuko kenshi na kenshi iyo bakiri ingaragu bahura n’ibibazo byinshi bishingiye ku miterere yabo. Urugero: bashobora gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa se bakumva ubuzima bwa gikobwa butabashimishije.

Izo mbogamizi zose rero zigatuma bakoresha uko bashoboye kugira ngo bashake maze babone umutekano.

Abagabo nabo baba bumva bashaka abantu babitaho bababaza amakuru, mbega babakorera ibyo bashaka byose. Ikindi kandi iyo umugabo abona hari umuntu umwereka ko amwitayeho. Ibi biramushimisha cyane.

3. Gushaka umutuzo n’umunezero

Umunezero n’umutuzo nabyo biri mu bintu bituma abantu bashaka kuko baba bumva bizatuma bishimira ubuzima.

4. Gushaka kugira umuryango

Iyo umuntu ataragira umuryango, ni ukuvuga umugore/umugabo uzwi mu mategeko n’abana, usanga yumva atubashywe kabone n’iyo yaba afite amafaranga menshi, akuze se cyangwa afite umwana ariko mu buryo butazwi. Buri gihe abayumva hari ikintu kibura akagerageza gushaka uburyo yakuzuza ibyo yumva akeneye byose birimo no kubahwa nk’umubyeyi cyangwa se umuntu ufite urugo.

5. Kwikura mu bwigunge

Abantu benshi iyo batarashaka baba bumva hari ukuntu baba mu bwigunge. Nk’iyo umuntu akora yava ku kazi akabura umuntu umwakira cyangwa n’umwakiriye ntamwakire nk’uko abyifuza ngo ahita yumva yigunze maze akumva yifuje kubana n’umuntu umukunda kandi umuhora hafi.


6.Kugabanya inshingano

Hari gihe umuntu yireba maze ngo agasanga afite ibintu byinshi agomba gukora, muri make afite inshingano nyinshi kandi agomba kuzuza. Iyo bimeze bityo rero atangira kubona ko atari ngombwa ko ibyo bintu byose yabyikorera ku mutwe we wenyine maze agahitamo gushaka umuntu uzajya umufasha akamutiza imbaraga yaba mu bitekerezo cyangwa bukungu

No comments: