Bang Media

KUKI ABAKOZI B'IMANA BAGWA MU BUSAMBANYI

KUKI ABAKOZI B'IMANA BAGWA MU BUSAMBANYI
par Bangambiki

Abapadiri, abapasitori n'abandi bakozi b'iImana bakunze kuregwa kugwa mu cyaha cy'ubusambanyi, ndakeka hari padiri cyangwa pasitori waba uzi wabaye ikirangirire kubera gukunda icyamubyaye. Impamvu zituma aba bakozi b'Imana bagwa muri icyo cyaha ngo ni uko abagore babakunda. Aba bagabo bavuga ubutumwa bakunze kuba bitonda. Iyo umugore abasanze afite ikibazo kimugoye bamwakirana urukundo n'urugwiro, bakamwumva bakagerageza kumukemurira ikibazo uko bashoboye kose. Kubera ko abagore benshi baba mu ngo zuzuye amahane n'umwiryane, bitangaza umugore kubona hari umugabo ushobora kumwumva no kumwitaho. Iyo rero umugore agukunze akenshi yumva yagukorera icyo umusabye cyose. Nguko uko umuvugabutumwa ajya mu byo gukirigitana!

NI GUTE UMUKOZI W'IMANA YAKWIRINDA KUGWA MU CYAHA CY'UBUSAMBANYI

Nubwo waba uri mu mwuka umenye ko ukigendana n'umubiri kandi ushobora gushyukwa no kwifuza umugore w'undi. Bityo -birabujijwe rwose gukunda gukora kenshi k'umugore igihe umugira inama.
-ntukajye ugira inama umugore mu cyumba mwikingiranye mwenyine, ibitekerezo bishobora kuyoba
-nugira inama umugore akenshi jya uba uri kumwe n'umugore wawe
-jya ubana neza n'umugore wawe kandi akurangirize inshingano z'umubiri agomba kukurangiriza.


No comments: