
IBYO AGNES ATABWIRA UMUGABO WE
"Nitwa Agnes, mfite imyaka 30, mfite abana 2 maranye n'umugabo imyaka 5. Umunsi umwe nagiye gusura inshuti yanjye y'umugore maze anyereka izindi nshuti, twagiye ahantu mu kabari kure yo mu rugo turanywa tugeza saa cyenda za nijoro. Nyuma maze gusinda umwe mu bagabo ntazi twarimo gusangira tunaganira aranyegera amfata ukuboko anjyana ahagana ku rubaraza ahantu hatari abantu, aransoma cyane arangije anshyira mu modoka ye sinamwangira anjyana iwe, twaraye duhuza igitsina kugeza turushye. Icyo nibuka nuko nakangutse saa mbiri ndi mu gitanda ntazi, mu nzu ntazi. Nahise mbyuka nditunganya, ngiye gusohoka arampagara ambwira ko niba mbishaka ko twakomeza kujya duhura namubwira, nafashe inomero ze za telephone, ndataha. Ngeze mu rugo nicara mu ntebe ntazi icyo nzabwira umugabo. Nagize imana ntiyagira icyo ambaza, kuko twari dusanzwe twumvikana kandi dukunze gusohokana n'inshuti tugataha bwije, ariko numvise nigaye. Kuva ubwo nahisemo gukora uko nshoboye nkajya nshimisha umugabo wanjye muri byose. Sinigeze nongera guhura n'umugabo twararanye muri iryo joro, sinifuza no guhura na we!
AGNES VS UMUGABO WE
Ibyo umugabo Abona
-umugore mwiza ukundaumugabo
-nyina w'abana ubitayeho
-urugo rw'abantu bumvikana aho umugabo n'umugore bubahana, ku buryo umugore ashobora gukererwa gutaha umugabo ntakeke ikibi
Ibyo Umugabo adatekereza ko byabaho
-ko umugore we yaryamanye n'umugabo atazi yagiye kunywa mu kabari
-ko icyo gikorwa cyatumye umugore yigaya bigatuma arushaho kwita ku mugabo
No comments:
Post a Comment