Bang Media

UMUGORE W'UMUTIMA

10 Umugore w'imico myiza ni nde wamubona? Arusha rwose marijani igiciro.

11 Umutima w'umugabo we uhora umwiringira;kandi ntazabura kunguka

12 Ahora amugirira neza, nta bwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho.

13 Ashaka ubwoya bw'intama n'imigwegwe,anezezwa no gukoresha amaboko ye.

14 Ameze nk'inkuge z'abashoramari
Azana ibyo kurya bye abikura kure

15 Abyuka kare butaracya; akagaburira abo mu rugo; agategeka abaja be ibibakwiriye

16 Yitegereza umurima, akawugura
Awutezamo urutoki mu by'inyungu ivuye mu maboko ye.

17 Akenyerana imbaraga; agakomeza amaboko ye

18 Abona y'uko ibyo akora bimufitiye akamaro; kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

19 Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba; intoki ze zigafata igiti ahotoza

20 Aramburira abakene ikiganza; kandi indushyi akazitiza amaboko.

21 Ntatinyishe abo mu rugo igihe cy'imbeho; kuko abo mu rugo bambaye ibikomeye by'imihemba.

Yibohera ibirago by'ibisuna; imyambaro ye ni n'imyenda myiza y'ibitare byiza n'imihengeri.

23 Umugabo we amenyekana mu marembo y'umudugudu, yicaranye n'abakuru b'igihugu.

24 Aboha imyambaro akayigurisha, akaranguza imikandara ku bacuruzi

25 Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye;[]

28 Abana be barahaguruka bakamwita umunyamugisha; n'umugabo we na we aramushima ati

29 "Abagore benshi bagenza neza; ariko weho urabaruta bose."

30 Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa; ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.

IMIGANI 31: 10-31

IBITEKEREZO

Birumvikana,ubutunzi ushobora kuburagwa na so, ariko umugore mwiza ni umugisha w'Imana. Icyampa umukobwa cyangwa umugore usoma iyi nkuru, umugabo we akazamuboneraho umugisha. Kubana k'umugabo n'umugore ni mpa nguhe. Ugirira neza uwo mwashakanye ukabisanga imbere, wamugirira nabi na bwo ukabisanga imbere. "Nta cyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka."

No comments: