
Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, umuntu wa mbere yapfuye atabyaye maze araga umugore mwene se.Nuko n'uwa kabiri n'uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamere batyo.
Hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka azaba uwa nde muri bose uko ari barindwi; ko bose bamutunze nk'umugore wabo?"
Yesu arabasubiza ati "Mwarahabye, kuko mutamenye ibyanditswe n'imbaraga z'Imana. Mu izuka, ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera n'abamarayika bo mu ijuru."
MATAYO 22:23-33
IBITEKEREZO
Kunda umugore wawe uyu munsi mukiri kumwe, kuko ni cyo gihe cyonyine ufite, ntimuzakundanira mu ijuru cyangwa mu kuzimu rero dore ko abantu bose batazajya mu ijuru.
Ariko rero umuryango ni ikintu cyiza, yabaye umuntu yajyaga ahurira na wo mu ijuru cyangwa mu ikuzimu.
No comments:
Post a Comment