Bang Media

INDAYI ZIRASHUKANA

Nari mpagaze ku tubambano tw'idirishya ry'inzu yanjye;
Ndunguruka;
Ni uko ndeba mu baswa,
Nitegereje mu basore,
Mbona umusore utagira umutima
Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya Maraya
Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,
ari mu kabwibwi, bugorobye,
Ageza mu mwijima w'igicuku

Maze umugore amusanganira yambaye impenure,
Kandi afite umutima w'ubucakura;
Ni umugore w'icyasama
Ibirenge bye ntibirenga mu nzu ye
Rimwe aba ari mu mayira ubundi ari mu maguriro
Kandi ategera abagabo mu mahuriro y'inzira
Nuko afata uwo musore aramusomagura
Amubeshya nta gasoni ati
"Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro
Uyu munsi nahiguye umuhigo wanjye
Ni cyo gitumye nza kugusanganira
Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.
Uburiri bwanjye nabushasheho amashuka meza
Adodeweho amabara y'ubudodo bw'igiciro.
Uburiri bwanjye nabuteyeho imibavu ihumura neza
Ngwino dukore iby'urukundo
Twinezeze mu by'urukundo
Kuko umugabo wanjye atari imuhira
Yazindukiye mu rugendo rwa kure
Yajyanye uruhago rw'amafaranga
Kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha"

Ni uko maraya ashukisha uwo musore
Akarimi ke kareshya
Amukuruza uburyarya bw'akarimi ke
Umusore aramukurikira
Nk'ikimasa kijyanywe mu ibagiro
Cyangwa umusazi uboshywe ajya guhanwa
Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umutima we
Ameze nk'inkware kihutira kugwa mu
umutego
None rero bahungu banjye
Muntege amatwi
Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye
Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira za maraya
Ntukayobere mu bushukanyi bwe
Kuko indayi igusha benshi ikabakomeretsa
Ni ukuri abo maraya yahitanyi ni benshi

INZU YA MARAYA NI INZIRA IGANA IKUZIMU
IMANUKA IJYA MU BUTURU BW'URUPFU

IMIGANI 7:1-27

IBITEKEREZO:
Indayi ni

-yambara impenure,
-igira umutima w'ubucakura
-ni icyasama
-igira akarimi kareshya
-ni indyarya

Uyobywa n'indayi

-agenda ayembayemba
-ni nk'ikimasa kijyanywe mu ibagira
-umwambi umuhinguranya umutima


No comments: