
Nawe arabasubiza ati"Ntimwari mwasoma ko Iyabaremye mbere na mbere yaremye umugabo n'umugore, ikababwira iti' ni cyo kizatuma umuntu asiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe?'Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Ni uko icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya"
Baramubaza bati "Niba ari uko ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, ngo abone uko amwirukana?"
Arabasubiza ati "Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose si uko byari bimeze.Ariko ndababwira yuk umuntu wese uzasenda umugore we, atamuhora gusambana , akarongora undi azaba asambanye"
MATAYO 19: 3-12
No comments:
Post a Comment