Bang Media

IBY'ABAMALAYA

Byakurinda umugore w'inkozi z'ibibi

No kureshya k'ururimi rw'umunyamahangakazi

We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe

Kandi ntukunde ko akwicira ijisho

Kuko malaya akenesha umuntu, agasigara ku gasate k'umutsima


Kandi umugore usambana ahiga ubuzima bw'igiciro kinini

Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, imyambaro ye ntishye?

Cyangwa hari uwabasha gukandagira ku makara yaka
Ibirenge bye ntibibabuke?

Niko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we
Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano.

Abantu ntibagaya umujura
Wibishijwe n'inzara;

Ariko iyo afashwe abiriha karindwi;
Agata ibyo atunze byose

Usambana n'umugore nta mutima afite;
Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe.

Inguma no gukorwa n'isoni ni byo azabona
Kandi umugayo we ntuzahanagurwa

Kuko ifuhe ry'umugabo w'umugore ari uburakari bukaze;
Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhora.

Ntazita ku mpongano;
Ntabwo azatuza, naho wamuhongera byinshi.

IMIGANI 6: 24-35


Kuko ifuhe ry'umugabo w'umugore ari uburakari bukaze (inzigo y'imboro ihozwa indi)

No comments: