Bang Media

KURAGURIZA UMUGENI

Iyo bajya gusaba babanza kuraguriza umugeni, bakajyana imbuto n'inkoko bakayuhira (Amacandwe y'umuhungu) bakayibwira bati: " Mana y'i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n'amaherere; nusanga ntabizira, were ". Inkoko bakayibaga; iyo yirabuye cyane baramureka, n'iyo yeze cyane barayireka. Iyo yeze gato, bayikurikiza inzuzi n'ingimbu; byera byose, bakabona kumusaba.

(Imihango:Mgr Aloys Bigirumwami)

No comments: