Bang Media

GUHITAMO UMUGENI

Igihe kijya kigera umusore cyangwa w'umukobwa agakura akumva atagishaka kuba wenyine, agatangira gukururwa n'ikindi gitsina. Icyo gihe umuhungu cyangwa umukobwa yumva ashishikajwe no kuvumbura ikindi gitsina. Ibyo birasanzwe kandi ni yo kamere abantu bavukana.

Uribaza uti nzahitamo uwuhe rero. Ntibyoroshye kuko rimwe na rimwe mu mahitamo abasore bakunze kugendera ku marangamutima kurusha ibitekerezo byo mu mutwe. Ariko na none ni ibisanzwe kuko ibibazo by'urukundo akenshi bikunze kunyura mu mutima kurusha uko binyura mu bwonko. Hari n'abavuga ngo urukundo ni impumyi. Ni byo kuko mu muriro w'urukundo amakosa menshi ntakunze kugaragara kuko akenshi umuntu aba ashishikajwe no gushimisha mugenzi we kuruta ibindi byose. Umuntu aba ashishikajwe no kureba akana ko mujisho rya mugenzi we. Nyamara iyo amaso amaze guhumuka, igihu cy'urukundo gitamarutse, izuba ry'ukuri rirashe, umaze kubona ko umuntu ari nk'undi ko nta byinshi bya special umuntu arusha undi, cyangwa mutangiye guhanganira uduke mufite hamwe n'ibibazo by'urubyaro, ni bwo ushobora gutekereza ko wibeshye nyamara amazi yararenze inkombe.

Muri iki gihe ingo nyinshi ntikizimara iminsi myinshi. Abantu barashakana mu gihe gito bakaba baratandukanye kuko baba basanze badahuje imico n'imitekerereze.

Mbere y'uko rero utangira urugendo rw'urukundo ruzakugeza mu kubaka urugo no kurukomeza nagusabaga ko uzakoresha n'ubwonko bwawe mu guhitamo umugeni. "Urukundo ni impumyi" si ijambo wagombye kubaka ho cyane kuko ni ikibazo cy'ubuzima bwawe.

Niba ugeze igihe cyo guhitamo umugeni kora ilisiti y'ibintu wifuza ku mugeni wawe. Ibyo bintu ushobora kwicara hasi ukabyandika ku rupapuro ukabibika ahantu cyangwa se ukaba ubifite gusa ubigendana. Umunsi wahuye n'umugeni wujuje ibyo byangombwa uzabimenya kandi urukundo rwawe nawe rukazarushaho kurama.


TAGS:umugeni,urukundo,umusore,inkumi,guhitamo,amarangamutima

1 comment:

Geek Squad said...

The heart of our Geek Squad tech support services in USA lies in the fact that you provide unlimited support services to users for all their appliances and technical devices. We also provide users with the suggestions and the tips that they need for using their gadgets and systems in the most proficient manner. Our 24/7 customer support services for USA will surely leave you in shock.

Geek Squad Appointment |
Best Buy Geek Squad Appointment |
Best Buy Appointment |
Geek Squad Appointment Scheduling |
Best Buy Geek Squad Appointment Schedule |
BestBuy.com Appointments |
Geek Squad Appointments At Best Buy |
Make An Appointment With The Geek Squad |
Schedule Geek Squad Appointment |